Itangazo ryo Gutanga Isoko Ry’umugenagaciro muri Gatsata SACCO Amizero: (Deadline 25 October 2024)

Itangazo ryo Gutanga Isoko Ry’umugenagaciro muri Gatsata SACCO Amizero: (Deadline 25 October 2024)
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RY’ UMUGENAGACIRO

Gatsata SACCO Amizero, Koperative yo kuzigama no kuguriza ikorera mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagali ka Nyamabuye, irashaka gutanga isoko ryo kugena agaciro k’umushinga ifite wo gusana inyubako yayo iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagali ka Karuruma, Umudugudu w’Akamamana.

Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye bififuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :

  1. Kuba bafite icyemezo kigaragaza ko bakora umwuga w’ubucuruzi gitangwa na RDB;
  2. Kuba bafite icyemezo kerekana ko ari abagenagaciro wemewe ;
  3. Kugaragaza ko basanzwe bakora ibikorwa byo gukora igenagaciro, ibyo bikagaragazwa no kuba bafite nibura ibyemezo 3 bigaragaza aho bakoze bene ako kazi kandi ko bagakoze neza ;
  4. Kuba bafite icyemezo kigaragaza ko batabereyemo umwenda Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Tax Clearance Certificate) ;
  5. Kugaragaza icyemezo kerekana ko nta mwenda abereyemo Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (icyemezo gitangwa na RSSB).
  6. Kuba afite inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 Rwf) adasubizwa yo kugura igitabo cy’ipiganwa yishyurwa kuri konti No 4023223021469 ya Gatsata SACCO Amizero iri muri Equity Bank Rwanda cyangwa kuri konti No 100022426278 ya Gatsata SACCO Amizero iri muri Banki ya Kigali;
  7. Kubahiriza ibindi bisabwa bikubiye mu gitabo kirimo amabwiriza yose agenga ipiganwa kiboneka ku cyicaro gikuru cya Gatsata SACCO Amizero.

Gusura inyubako izasanwa, bizakorwa kuwa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024 saa yine za mugitondo (10h :00) aho inyubako iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagali ka Karuma, Umudugudu w’Akamamana hafi y’ishami rya Gatsata SACCO Amizero.

Itariki ntarengwa yo kugeza kuri GATSATA SACCO AMIZERO dosiye y’ipiganwa ikubiyemo ibyangombwa bisabwa ndetse n’igiciro cyo gupiganira aka kazi ni kuwa Gatanu tariki ya 25/10/2024 saa cyenda z’igicamunsi (15h:00).

Bikorewe i Kigali kuwa 10 Ukwakira 2024.

NGENDO Alphonse

Perezida w’Inama y’Ubuyobozi

Attachment






Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.









Related posts