Itangazo ryo Kugura Imyaka: Deadline: 03 August 2020
SOSOMA/FSMS/SOP-001/Tdoc- ITANGAZO RY’IPIGANWA N°001/SO/FM/20
Ubuyobozi bwa SOSOMA Industries Ltd buramenyesha amakoperative y’abahinzi n’abacuruzi bose babifitiye ubushobozi ko bwifuza kugura imyaka muri iki gihe cy’isarura ku buryo bukurikira:
Igicuruzwa |
Ingano (muri Toni) | Igihe cyo kugura Imyaka | Amabwiriza y’ubuziranenge agenderwaho |
Ibigori by’umweru byumye |
176. 093 |
4/8/2020 kugeza 30/8/2020 |
RS EAS 2:2017 Maize grains -spefications |
Soya yumye neza |
148. 316 |
4/8/2020 kugeza 30/8/2020 |
RS EAS 562 :2017 Dry soybeans-Specifications |
Amasaka y’umweru(Nyiragikori) |
5 |
4/8/2020 kugeza 30/8/2020 |
RS EAS 757 Sorghum grains-specifications |
Amasaka ya Kidaseka ifite ibara rya kaki) |
109 |
4/8/2020 kugeza 30/8/2020 |
RS EAS 757 Sorghum grains-specifications |
Ingano zumye neza |
5 |
4/8/2020 kugeza 30/8/2020 |
RS EAS 51-2017 wheat grains-Specifications |
Amakoperative y’abahinzi n’abacuruzi bifuza kugemura imyaka basabwe kugeza mu bunyamabanga bwa SOSOMA Industries Ltd amabaruwa afunze neza arimo ibiciro byabo hamwe na échantillon ingana n’ikilo (1kg), umufuka umwe bitarenze kuwa mbere taliki ya 03/08/2020 saa yine za mu gitondo (10h00), afungurwe mu ruhame kuri uwo munsi saa yine n’igice (10h30).
Utsindiye isoko azagemura ibyo yatsindiye mu gihe cyavuzwe hejuru.
Icyitonderwa :
- Amakoperative agomba kuba afite icyemezo gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha naho abacuruzi n’ibigo bakaba bafite icyemezo cy’ubucuruzi (Registre de commerce)
- Utsindiye isoko yishyura « caution » y’amafaranga angana na 2% by’agaciro k’isoko yatsindiye, aya mafaranga ayasubizwa iyo yagemuye neza.
Abakeneye ibindi bisobanuro harimo n’imiterere ya Grade zavuzwe haruguru babibariza ku cyicaro cya SOSOMA Industries Ltd ku Kicukiro cyangwa bagahamagara kuri telefone n° 0788384189.
Bikorewe i Kigali, tariki ya 23 Nyakanga 2020
Diane NDAGIJIMANA
Umuyobozi Mukuru
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.