Scholarship igenewe abarimu bashaka gukomeza kwiga: (Deadline 5 February 2021)
Mu rwego rwo gokomeza guteza imbere ubushobozi bwa mwarimu, no kubakundisha uwo murimo w’indashyikirwa, Ministeri y’uburezi n’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB). Biramenyesha abarimu bose bize uburezi bo ku rwego rwa A2 na A1 kandi bakaba bigisha mu mashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta ko hari gahunda bashyiriweho yo guhabwa buruse (Scholarships) bityo bakabona amahirwe yo kwiga no kubona impamyabushobozi zisumbuyeho zo ku rwego rwa A1 cyangwa A0.
Abarimu basaba buruse bagomba kuba bujuje ibi bikurikira
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite imyaka iri munsi ya 35
- Kuba afite A2 cyangwa A2 mu mashuri nderabarezi (Normale Primaire, TTC, College z’uburezi) kandi yararangije afite amanota amwemerera gukomeza kwiga amashuri makuru na kaminuza atari munsi ya 70%
- Kuba nyuma y’igihe kigeregezwa, afite nibura uburambe mu kazi butari munsi y’imyaka itatu (3)
- Kuba ari inyangamugayo
- Kuba atarakatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6)
- Kuba atarigeze ahagarikwa mu kazi mu gihe kingana n’amezi atatu (3)
Abarimu bumva bujuje ibisabwa kandi bashaka buruse barasaba kohereza ubusabe bwabo mu turere bakoreramo babinyujije kuri Emails ziboneka ku rubuga (website) rwa buri karere guhera ku wa 25 Mutarama 2021 kugeza ku wa 5 Gashyantare.
Icyitonderwa
- Buri mwarimu azohereza ubusabe bwe mu karere akoreramo, uzasabira mu karere adakoreramo, ubusabe bwe ntabwo buzahabwa agaciro,
- Buri mwarimu arasabwa kubahiriza igihe cyatanzwe, Uzarenza igihe cyatanzwe ubusabe bwe ntibuzahabwa agaciro.
- Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara Umuyobozi w’uburezi mu karere akoreramo.
Attachment
Itangazo_Scholarship to in-Service Teachers
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.