Itangazo Rireba Umuntu Ushobora Guhugura Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Gicumbi : ( Deadline 21June 2021)
ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO RW’ABADOZI RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA
Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: [email protected];
Burashaka umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi, ushobora gutanga amahugurwa y’ubudozi bugezweho burimo modeli nshya no gukoresha imashini isirifira k’urubyiruko 40 rufashwa n’umushinga w’imyuga wa BiWe rwarangije amahugurwa y’ubudozi y’igihe gito. Ibi bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri, bikorerwe mu Karere ka Gicumbi, mu masanteri ya Gisiza na Rukomo.
1. IBYO UZAHUGURA AZAKORA
SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:
- Guhugura urubyiruko 40 rwize kudoda, akabigisha imashini isirifira na modeli zigezweho rwo mu karere ka Gicumbi;
- Gukurikirana no kugenzura ubwitabire bw’urubyiruko ahugura mu gihe cyagenwe cy’amahugurwa;
- Gukoresha isuzumabumenyi abahugurwa, rijyanye no gushushanya, gukata, kudoda no gusirifira modeli yabigishije, agaha abanyeshuli amanota;
- Gutanga raporo ikubiyemo ibyigishijwe, lisiti zigaragaza ubwitabire bw’abahuguwe n’imitsindire yabo ku buyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda mu buryo bw’inyandiko;
- Kugaragaza modeli zitandukanye zadozwe na buri munyeshuli wahuguwe n’imyenda basirifiye.
2. IBYO UHUGURA AGOMBA KUBA YUJUJE
- Kugaragaza impamyabumenyi y’uko yize umwuga w’ubudozi;
- Kugaragaza icyangombwa cy’uko hari ahandi yakoze akazi ko kwigisha kudoda cyangwa guhugura abadozi;
- Kuzuza urupapuro rukurikira:
Amazina y’uhugura |
Aho akorera (Akarere/Umurenge) |
Modeli zigezweho zizahugurwaho |
Igiciro kirimo imisoro cyo guhugura mu gihe cy’amezi 2 |
Umubare w’iminsi y’amahugurwa |
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
Icyitonderwa: Aho amahugurwa azabera, ibikoresho by’amahugurwa n’ibyo kurya by’abagenerwabikorwa, SOS Children’s Villages Rwanda izabitegura.
Abujuje ibisabwa, barasabwa kohereza ibyangombwa byabo byose (bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tangazo) kuri aderesi e-mail ikurikira: [email protected], bitarenze taliki ya 21 Kamena 2021, saa sita z’amanywa (12:00 pm).
Bikorewe i Kigali, taliki ya 10 Kamena 2021.
Jean Bosco KWIZERA
Umuyobozi Mukuru
SOS Children’s Villages Rwanda
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.