Isoko ryashyizwe hanze: Kugura, Kugemura ibikoresho no Gutanga Serivisi Bitandukanye Bikenewe mu Mwaka wa 2022 (Deadline: 20 December 2021)
ITANGAZO RY’IPIGANWA
ISOKO N° 01 ARCT-RUHUKA 2021
INYITO Y’ ISOKO: KUGURA,KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI BITANDUKANYE BIKENEWE MU MWAKA WA 2022.
Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana ( ARCT-RUHUKA) uramenyesha Ibigo by’ubucuruzi naba Rwiyemezamirimo bose babyifuza, bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupiganwa kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga amasoko ry’ipiganwa mu byiciro (Lots) bikurikira:
ICYICIRO 1: Kwakira inama n’amahugurwa (Hotel services) bizajya bibera ahantu hatandukanye muturere dukoreramo ndetse no kugemura ibyo kurya no kunywa (Outside catering) kuhabereye inama cyangwase amahugurwa.
ICYICIRO 2:Kugura no kugemura ibikoresho byo mu biro ndetse n’iby’isuku (stationaries and cleaning materials )
ICYICIRO 3: Gusana ibikoresho byo mu biro, ibyikoranabuhanga na murandasi ya ARCT-RUHUKA (Website na IT equipment, maintenance),
ICYICIRO 4: Gusana imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, gutera irangi no gusana inyubako.
ICYICIRO 5 : Gukanika ibinyabiziga imodoka na moto (Maintenance and vehicles ,and motorcycles repair)
ICYICIRO 6 : Imodoka zo Gutwara abakozi bagiye mu kazi mu mujyi wa Kigali ndetse no mu turere, n’ imodoka zo kwamamaza (Mobile Caravan) n’ibijyanye nazo byose, zizakoreshwa mu bukangurambaga mu turere twose..
ICYICIRO 7: Kudoda imyenda itandukanye (T-shirts, amaboko maremare ,amagufi, ingofero ,kwandika kumyenda , gukora amadarapo, gukora banner na pullup no kuzandikaho , gucapa ibitabo , amakarita, no gukora inkuru mbarankuru (Documentary films).
ICYICIRO 8: Umunyamukuru w’igenga / Ikinyamakuru kigenga/Radiyo / Televiziyo ( gucishaho inkuru, amatangazo no Kwamamaza) wo gukora inkuru, inkuru mbarankuru (Documentary films), no Gufasha ARCT RUHUKA Ruhuka kumenyekanisha ibyo ikora.
Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA ku cyicaro gikuru kiri KIBAGABAGA, ku muhanda ujya ku bitaro bya Kibagabaga (KG 321 St). Ibyo bitabo bizafatwa n’ ababikeneye guhera ku itariki ya 22/11/2021 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri yu Rwanda (20,000Frw), adasubizwa, agomba gushyirwa kuri Konti Nº 20026973004 ya ARCT-RUHUKA VENTE iri muri I&M BANK, bakaza bitwaje inyemeza bwishyu.
Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’umwimerere (Original ) cyangwa se kopi iriho umukono wa Noteri, na kopi eshatu z’igitabo cy’ipiganwa, bigomba kuba byagejejwe mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA, bitarenze kuwa 20/12/2021, saa yine (10H00) za mu gitondo.
Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 20/12/2021 , guhera Saa tanu zuzuye (11H00am) mu cyumba cy’ inama cya ARCT-RUHUKA.
Bikorewe i Kigali, ku wa 15/11/2021
Annonciata KALIGIRWA
Umuyobozi wa ARCT-RUHUKA
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.