
Itangazo rihamagarira Gupiganira Isoko ryo Kubaka Inzu/Icumbi muri National Cooperatives Confederation of Rwanda: (Deadline 13/04/2026)
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO RYO KUBAKA INZU/ICUMBI
Urugaga Nyarwanda rw’ amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda: NCCR), ruramenyesha abantu bose ko rwifuza kubaka inzu y’icumbi bityo rukaba ruhamagarira ba rwiyemezamirimo ko baza gupiganira isoko ryo kubaka iyo inzu/ iryo cumbi.
Aho igikorwa kizabera: Akarere ka Nyanza; Umurenge wa BUSASAMANA; Akagari ka Nyanza.
Igihe igikorwa kigomba gukorwamo: Amezi abiri nyuma yo gusinyana amasezerano na Rwiyemazamirimo.
Abemerewe gupiganira iryo soko ni aba bakurikira: (i)Abantu ku giti cyabo, (ii) Ibigo by’ubucuruzi, (III) amakoperative, bagomba kuba babifitye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha bubemerera gukora iyo mirimo bagomba kandi kuba babifitemo uburambe butari munsi y’ imyaka itanu bakora iyo mirimo bikagaragazwa na attestation de service rendu bahawe n’ibigo nibura 2 bakoranye nabyo.
Gusura ahazubakwa iyo nzu bizatangira kuva tariki ya 30/03/2026 kugeza kuwa 06/04/2026.
Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku cyicaro cya NCCR kiri mu mugi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, ku Kabusunzu nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000) adasubizwa kuri konti ya NCCR N° 4024200011829 iri muri EQUITY BANK guhera tariki ya 08/04/2026 kugeza kuwa 13/04/2026.
Kwakira amabaruwa afunze neza bizarangira tariki ya 13/04/2026 saa tatu zuzuye,
Naho gufungura amabahasha afunze neza bizakorwa kuri uwo munsi guhera saa tanu n’igice(11:30AM) zuzuye mu ruhame aho NCCR ikorera ku Kabusunzu.
Bikorewe I Kigali kuwa 27/ 03/2026
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCCR
MUHIRE RUBANGO
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.



