Itangazo ryo Gutanga Isoko ryo Kugura no Kugemura Ihene 149 muri Paruwasi Gasharu – Deadline: 24/05/2026

Itangazo ryo Gutanga Isoko ryo Kugura no Kugemura Ihene 149 muri Paruwasi Gasharu – Deadline: 24/05/2026

Itangazo ryo Gutanga Isoko ryo Kugura no Kugemura Ihene 149 muri Paruwasi Gasharu – Deadline: 24/05/2026

Ubuyobozi bw’Itorero MARANATHA mu Rwanda Paruwasi ya Ararathi Gasharu, bufite icyicaro mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza ko Umushinga RW0670 Gasharu uterwa inkunga na Compassion International wifuje gutanga isoko ryo kugura no kugemura Ihene z’amashashi 149 zifite ibiro 15 kuzamura, ziri hejuru y’amezi 6 zivutse.  Andi mabwiriza murayasanga mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga iri soko (DAO).

IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO BAGOMBA KUBA BUJUJE NI:
  1. Ibaruwa isaba isoko yandikiwe Ubuyobozi bwa Paroisse Gasharu;
  2. Kuzuza urupapuro rugaragaza igiciro cy’Ihene imwe (Proforma invoice);
  3. Registre de commerce itangwa na RDB, igaragaza imirimo isaniyo apiganwa ;
  4. Icyemezo cy’umwimerere cyo kutabamo imisoro ya Leta gitangwa na RRA, kitarengeje amezi 3gitanzwe ;
  5. Kugira konti muri Banki izwi mu Rwanda kandi yanditse mumazina ya company;
  6. Kuba afite ubushobozi bwo kugura ayo matungo yavuzwe haruguru bigaragazwa na Banki statement y’amezi 2 iri mu mazina ya Company;
  7. Kuba Rwiyemezamirimo yemera mu nyandiko kwishyurwa hakoreshejwe O.P (ordre de payment);
  8. Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA), Ndetse atanga Facture ya EBM;
  9. Icyemezo cy’umwimerere cyo kutabamo imisoro ya Leta gitangwa na RSSB, kitarengeje amezi 3 gitanzwe;
  10. Kugaragaza ibyemezo 2 cyangwa se 3 by’aho yakoze akazi ko kugura no kugemura amatungo
  11. Kugaragaza byibura 1 mu masezerano yaho yakoze isoko ry’amatungo ndetse n’icyemezo cy’imikorere yaho;
  12. Kugaragaza Photocopie y’indangamuntu / ID y’upigana kandi igaragara neza;
  13. Kugaragaza list y’abasinyateri bose ba Konti ya Company iriho umukono wa Banki
  14. Kugaragaza ibaruwa igaragaza izindi Konti iyo Company ifite muzindi Bank, iriho umukono w’izo Banki;
  15. Kugaragaza borudero yishyuriyeho amafaranga adasubizwa ibihumbi icumi by’U Rwanda (10,000) byo kugura igitabo cya DAO ashyirwa kuri konti No: 100008525255 ya RW670 Maranatha Gasharu, ifunguye muri Banki ya Kigali (BK).

Ba Rwiyemezamirimo barasabwa kuza gufata DAO irimo amabwiriza yose y’isoko kubiro by’umushinga RW0670 GASHARU mu minsi n’amasaha by’akazi, kuva tariki ya 11 – 21/05/2026. Amabahasha arimo ibiciro azagezwa ku mushinga RW0670 GASHARU, Tariki ya 24/05/2026 isaa sita n’igice (12H30) arinabwo hazafungurwa amabaruwa mu ruhame y’abitabiriye ipiganwa. Nyuma yiyo saha ntayindi izakirwa.

Abifuza ibindi bisobanuro mwahamagara kuri telefone igendanwa no: 0788 758 375 / 0788 417 526

Bikorewe i Gasharu kuwa 07/05/2026

Rev RUGAZURA NSENGIYUMVA Jonas

Umuyobozi wa Paroisse Ararathi

ATTACHMENT





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts