ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI ZITANDUKANYE MU RUGANDA RWA UFACO GARMENTS LTD BIKENEWE MU MWAKA WA 2022-2023 (Deadline: 05 September 2022)
ITANGAZO RY’IPIGANWA
ISOKO NO.1/UG/UMWAKA WA 2022-2023.
INYITO Y’ISOKO: KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI ZITANDUKANYE MU RUGANDA RWA UFACO GARMENTS LTD BIKENEWE MU MWAKA WA 2022-2023
Ikigo cya Ufaco Garments Ltd, giherereye mu cyanya cyagenwe inganda I masoro mu murenge wa Ndera, kiramenyesha ibigo by’ubucuruzi na ba Rwiyemezamirimo babyifuza bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupigana kandi babifitiye ubushobozi ko rUfaco Garments Ltd ishaka gutanga amasoko y’ipiganwa mu byiciro (Lots) bikurikira:
ICYICIRO CYA 1: Kugemura ibikoresho by’isuku (cleaning materials)
ICYICIRO CYA 2: Gutera imiti yica udukoko mu ruganda
ICYICIRO CYA 3: Gutwara ibishingwe byo mu ruganda
ICYICIRO CYA 4: Kugemura ibikoresho byifashishwa mu kudoda (accessories).
ICYICIRO CYA 5: Kugemura ibitambaro byifashishwa mu kudoda imyenda (Fabrics)
ICYICIRO CYA 6: Gutanga Insurance y’inyubako uruganda rukoreramo (Building Property)
ICYICIRO CYA 7: Kugemura ibikoresho by’amazi, by’umuriro, by’ubugeni n’ubwubatsi ku ruganda.
ICYICIRO CYA 8: Isoko ry’aho kwamamariza ibikorwa bya Ufaco Garments Ltd (TV and Radio).
ICYICIRO CYA 9: Kugemura ibikoresho byifashihwa mu butabazi bw’ibanze (first aid) ku ruganda (pharmacy)
ICYICIRO CYA 10: Kugemura ibikoresho byo gutwaramo imyenda (packaging) ku ruganda
Abifuza gupiganira aya masoko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu bunyamabanga nshingabikorwa bwa Ufaco Garments Ltd, ku cyicaro gikuru kiri aho inganda zikorera (Kigali Free Economic Zone)mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo .
- Ibitabo by’ipiganwa biboneka ku ruganda guhera tariki ya 25/08/2022, mu masaha yakazi nukuvuga kuva saa mbiri za mugitondo(8:00 am) kugeza saa cyenda z’amanwa(15:00 pm)
- Ufata igitabo agomba kuba yishyuye amafaranga ibihumbi icumi(10,000 frw) adasubizwaa kuri konti no.00004-01390236939-76 ya Ufaco Garments Ltd iri muri bank ya Cogebank akaza yitwaje inyemezabwishyu(original bank slip)
3.Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’umwimerere(original) cyangwa se kopi iriho umukono wa noteri, na kopi eshatu zigitabo cy’ipiganwa,bigomba kuba byagejejwe mu bunyamabanga bw’uruganda rwa Ufaco Garments Ltd, bitarenze tariki ya 05 /09/2022 saa yine za ku manwa.
Gufungura amabaruwa bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 05/9/2022 guhera saa sita za ku manwa mu cyumba cy’inama cya Ufaco Garments Ltd.
Bikorewe i Kigali, ku wa 24/08/2022
Umuyobozi mukuru w’uruganda
UMURERWA Fabiola
KANDA HANO UKORE DOWNLOAD YIRI TANGAZO
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.