Itangazo ryo GUPIGANIRA isoko ryo gukora isuku muri BAHO INTERNATIONAL HOSPITAL (Deadline: 07 August 2021)
ITANGAZO RY’IPIGANWA
Ubuyobozi bwa BAHO INTERNATIONAL HOSPITAL buramenyesha ababyifuza ndetse n’abandi bantu bose babifitiye ubushobozi ko bushaka gutanga isoko ryo gukora Isuku muri ibyo bitaro.
Ama company asanzwe akora akazi k’isuku kandi abifitiye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe, asabwe kugeza mu bunyamabanga bwa BAHO INTERNATIONAL HOSPITAL amabaruwa afunze neza arimo ubuhanga bw’akazi bakora ( Technical Offer) nibijyanye n’ibiciro ( Financial Offer), ndetse na bordereau yishyuriweho amafaranga adasubizwa ibihumbi Icumi (10.000 Rwf) kuri konti y’ibitaro No: 00044-07747220-96 iri muri Bank of Kigali (BK) bitarenze kuwa Gatandatu taliki ya 07/08/2021 saa sita z’amanywa (12h00).
Icyitonderwa:
- Abapiganwa bagomba kuba bamaze imyaka itanu (5) bakora akazi k’isuku n’isukura.
- Kuba yarigeze gukora isuku mu bitaro byaba ari akarusho.
- Kuba afite ibyangombwa by’uko yemerewe gukora isuku bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Bikorewe I Kigali, ku ya 24 Nyakanga 2021
Dr Pétronille MUHAWENIMANA.
Umuyobozi Mukuru.
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.