
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BYO MU BUHINZI BYO GUHA AMATSINDA ATERWA INKUNGA N’UMUSHINGA EU KUNGAHARA USHYIRWA MU BIKORWA NA ASSOCIATION MWANA UKUNDWA KU BUFATANYE NA TEARFUND-RWANDA MU TURERE TWA GISAGARA NA NYARUGURU
Association Mwana Ukundwa (AMU) ku bufatanye na Tearfund-Rwanda, mu mushinga EU Kungahara ukorera mu turere twa Gisagara na Nyaruguru; irifuza gutanga isoko ryo kugemura ibikoresho by’ubuhinzi mu turere twa Gisagara na Nyaruguru. Ibyo bikoresho ni ibyo guha amatsinda magana atanu (500) akorana n’umushinga EU Kungahara.
Mu karere ka Gisagara ni mu mirenge itandatu (6 sectors) ariyo: Kansi, Kigembe, Mugombwa, Musha Ndora na Save.
Mu karere ka Nyaruguru ni mu mirenge umunani (8 sectors) ariyo: Busanze, Cyahinda, Kivu, Mata, Muganza, Munini, Nyabimata na Ruramba. Ibikoresho bikenewe murabisanga mu mbonerahamwe ikurikira:
Imbonera hamwe igaragaza ubwoko bw’ibikoresho by’ubuhinzi bikenewe
# | Ibikoresho by’ubuhinzi bikenewe | Ingano yose | Gisagara | Nyaruguru |
1 | Sheeting Bleu-Blanc (Shitingi y’ubururu n’umweru) 4mx6m | 1,000 | 500 | 500 |
2 | Sprayer pump (Ipompo nini CP15) | 500 | 250 | 250 |
3 | Hand maize shaller (Akamashini gahungura ibigori) | 250 | 250 | 0 |
4 | Storage sacs (Imifuka yo gusaruriramo isanzwe) | 2,500 | 0 | 2,500 |
Abifuza gupiganira iri soko ryo kugemura ibikoresho by’ubuhinzi barasabwa ibi bikurikira:
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Association Mwana Ukundwa.
- Kuba ari Company/Cooperative/Umuntu ku giti cye bigaragazwa n’ibyangombwa.
- Proforma igaragaza ibiciro by’ibikenewe
- Kuba company/Cooperative/Umuntu ku giti cye; ifite/afite konti muri banki kandi ikora yanditse mu mazina y’uwatsindiye isoko.
- Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA kugeza ku munsi isoko rizafungurirwa
- Kuba afite cachet
- Kuba atanga facture ya EBM iri mu mazina ya company/Cooperative/Umuntu ku giti cye watsindiye isoko
- Kuba yemera kwishyurwa kuri konte y’uwatsindiye isoko.
- Kuba asanzwe acuruza ibikoresho by’ubuhinzi kandi akaba afite icyangombwa kigaragaza ko yakoze isoko risa nkiri.
- Fotokopi y’indangamuntu/ icyemezo gisimbura indangamuntu ya nyiri company/uhagarariye Cooperative mu buryo bwemewe n’amategeko, cyangwa umuntu ku giti cye
Icyitonderwa:
- Kugira ibikoresho byujuje ubuziranenge. Bityo, umunsi wo gufungura amabaruwa, uwitabiriye iri soko agomba kuba afite échantillon / sample ya sheeting, pompe, Hand maize shaller (akamashini gahungura ibigori), n’umufuka wo gusaruriramo. Nibura kimwe kuri buri bwoko.
- Uwatsindiye isoko agomba kuba yiteguye guhita atanga ibi bikoresho bitarenze iminsi irindwi (7).
- Kuba yiteguye kugeza ibikoresho mu mirenge abagenerwabikorwa babarizwamo (transport niwe uyishyura).
- Ibikoresho bigomba kuba byageze mu mirenge amatsinda abarizwamo bitarenze tariki 17 Mata 2025
- Upiganira iri soko agomba gutanga igiciro kirimo n’umusoro.
Abujuje ibisabwa muri iri tangazo, barashishikarizwa kuzageza amabaruwa afunze arimo ibyagombwa byose byasabwe ku biro bya Association Mwana Ukundwa biri mu karere ka Huye, kw’i Taba, ku wa kane tariki 10/04/2025 saa yine za mugitondo (10h00) ari nawo munsi wo gufungura amabaruwa ku mugaragaro.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara imwe muri izi telefoni zigendanwa: 0788508408 / 0788830927 cyangwa 0788530061
Bikorewe Huye kuwa 04/04/2025
Dr Samuel Byiringiro
AMU – Executive Director
Amwe mu mafoto y’ibikoresho bikenewe
Sprayer pump (Ipompo nini CP15) | Hand maize shaller (Akamashini gahungura ibigori) |
Attachment
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.