Ni ryari umuti cyangwa urukingo bya covid 19 bizabonekera. Dore aho urugendo rugeze uyu munsi

Ni ryari umuti cyangwa urukingo bya covid 19 bizabonekera. Dore aho urugendo rugeze uyu munsi

Ni ryari umuti cyangwa urukingo bya covid 19 bizabonekera. Dore aho urugendo rugeze uyu munsi

Ikifuzo cya benshi kurubu ni ukubona urukingo n’umuti by’indwara ya covid 19 iterwa na coronavirus nshya, ibifatwa nk’igisubizo ku kibazo kinini isi ya None ifite.

Ibigo byinshi  bicuruza imiti, abashakashatsi batandukanye kuri ubu ntibaryama bashakisha umuti cyangwa urukingo kuri iki cyorezo, cyatunguye isi n’abahanga bayo muri rusange.

Abaganga ku ruhande rwabo kurubu icyo bakorera umurwayi ni ukwifashisha imiti isanzwe iriho kugirango bagabanye ububabare cyangwa bagerageze kuvura ababagana aho bifashisha cyane imiti isanzwe ivura malaria nka hydroxychloroquine na chloroquine n’indi miti bashobora guterateranya kugirango bafashe umurwayi wa covid 19 ariko mu by’ukuri ntamuti nta n’urukingo iyi ndwara ifite

Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa statnews ibivuga, muri rusange gukora umuti bitwara imyaka irenze umwe kuko hari n’ubwo bishobora kugera ku myaka 10 umuti utari waboneka 100%, dore ko biba bishoboka ko amagerageza menshi yananirwa kugera ku ntsinzi

 

Imiti irimo kugeragezwa isi ihanze amaso ni iyi

a. Hydroxychloroquine na Chloroquine na Favipiravir,

Ese iyo miti iriho ?  Yego iyo miti iriho, ariko ubushobozi bwayo bukeneye gusuzumwa, igikorwa cyamara amezi ashobora kuba menshi

Umuti wa Hydroxychloroquine na Chloroquine ni imiti yavuzwe kenshi ko ihangara iyi virus gusa abashakashatsi benshi baracyari kuyigaho no kuyikorera ubushakashatsi ngo barebe niba koko bayemeza cyangwa byasaba ko igira ibyo ihindurwamo cyangwa yongerwamo cyangwa ikurwamo kugirango ibe yavamo umuti uvura covid 19.

Nk’uko iyi nkuru dukesha statnews ibivuga, kaminuza nyinshi zitandukanye harino nka University of Washington, university of California, San Fransico iri mu miti bari gukoraho ubushakashatsi cyane. Abaganga bamwe bifashisha uyu muti bakayifatanya na azithromycin mu rwego rwo gufasha abarwayi ba covi 19 ariko kugeza nanubu ntago iremezwa nk’imiti ivura 100%

Inyingo  yakorewe mu bufaransa yagaragaje ko  uyu muti ushobora gufasha urwaye iyi covid 19 gusa inyigo zitandukanye zikomeje gukorwa ubutitsa kuri uyu muti usanzwe uriho.

Favipiravir, umuti w’ibicurane werekaniwe muri Japan, nawo wagaragaje ko ushobora guhangana na covid19  ariko inyigo zawukozweho abahanga bemeza ko zidahagije ngo wemezwe , utuburwe unanakoreshwe.

 

b. Remdesivir

Uyu muti usanzwe uriho ; inyigo kuri uyu muti zishobora kuzashyirwa hanze mu kwezi kwa mata 2020

Uyu muti washyizwe hanze, ariko ukananirwa kuvura Ebola, wakozwe nk’ugenewe kuvura virus zitandukanye icyarimwe. Uyu muti hari impamvu zituma abahanga bemeza ko ushobora gufasha abarwayi ba covid 19.

Uwitwa Gilead, Nyiri gukora uyu muti, yemeza ko ubu ari gukorana n’abashakashatsi benshi ndetse naza government zitandukanye kugirango uyu muti wigweho vuba ube watangira gukoreshwa, aho yizera ko hari inyigo zizajya hanze mu kwezi kwa kane 2020

Uyu nyiri kuwukora yemeza ko hari inyigo nini 6 ziri gukorwa ubu , hari n’iziri gukorerwa ku barwayi b’indembe za covid19 bishoboka ko zaba zarangiye tariki ya 3 Mata 2020, hakaba n’izindi nyigo zakozwe ku barwayi batarembye zizarangira nazo muri Mata, hagakorwa n’izindi zizarangira muri Gicurasi 2020.

 

  1. Convalescent Plasma

Note:  Imiti ikozwe gutya irashoboka ko yakoreshwa ubu, ariko ubushakashatsi kuriyo bishobora gutwara amezi menshi kugirango bwemezwe

 

Imiti ikozwe gutya  yahawe abarwayi 10 mu bushinwa, 7 muri bo  wahise ubafasha gukira vuba vuba.  Takeda ubu iri gukora inyigo zitandukanye kugirango ibashe kuba yashyira hanze  imiti ivuguruye ihangana neza na covid 19

 

Hari n’indi miti itandukanye isanzweho kurubu iri gukorwaho ubushakashatsi  mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugirango harebwe iyabasha kwifashishwa mu gukiza covid 19

 

  1. Urukingo

Note: Hafi hashoboka urukingo rwaboneka ni muri 2021 cyangwa se nyuma yaho

Hari uburyo bumwe bwatuma urukingo ruboneka vuba. Gukoresha  uburyo uturemangingo twakora intungamubiri  (protein )zageza umubiri ku budahangarwa kuri iyi ndwara. Ubu buryo ntanarimwe bwari bwakoreshwa mu nkingo zose isi yatunze. Ibigo bikomeye nka BioNTech na Pfizer biri gukora kuri ubu buryo ngo birebe ko bwavamo urukingo rwa coronavirus nshya

Ibi bishobora gufata guhera ku mezi 18 kuzamura, niyo waterateranya ubuhanga bwose bucyenewe rukaboneka, ikindi kibazo kizavuka ni ukubona inkingo zikwiye isi mu gihe gito, no kurutanga nta zindi ngorane biteje.

 

Muri rusange kugeza ubu, iyi ni indwara idafite umuti ntigire urukingo, gukomeza gukurikiza abakuriye inzego z’ubuzima batanga, no gutegereza icyo abahanga barimo mu gushakira iyi ndwara umuti, nicyo kizima buri wese yagakwiye gukora.

 

Indwara ya Covid 19 kuri ubu ikomeje kuba icyorezo gihangayikishije isi, dore ko kuri ubu abagera kuri 440,386 bayanduye , abagera kuri 112,036 bakayikira naho abagera kuri  19,753 bakaba aribo bamaze guhitanwa nayo

 

Iyi ndwara igira igaragazwa n’ibimenyetso nko kugira inkorora y’akayi, kugira umuriro, gucika intege no kunanirwa guhumeka uburyo bukwiye bwo kuyirwanya ni ukuyirinda aho usabwa gukaraba intoki kenshi n’amazi meza ndetse n’isabune, kwirinda kujya mu kivunge no kwegerana n’umuntu munsi ya metero 1 , kutikora mu maso , ku munwa cyangwa se mu mazuru no kwikinga agatambaro igihe ukorora cyangwa witsamura ugahita ukajugunya ahabugenewe

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply