SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO iramenyesha ababyifuza bose ko ishaka gutanga akazi ku mukozi Ushinzwe kwishyuza inguzanyo (Recovery Officer): (Deadline 26 December 2022)
REPUBULIKA Y’U RWANDA
Mushishiro,kuwa 17/12/2022
AKARERE KA MUHANGA
SACCO
SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO
EMAIL: [email protected]
Telefoni: 0788757082/0788744680
ITANGAZO RY’AKAZI
SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO iramenyesha ababyifuza bose ko ishaka gutanga akazi ku mukozi Ushinzwe kwishyuza inguzanyo (Recovery Officer).
Uwo mukozi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ibaruramari
(A2 Accountancy) cg ikindi bijyanye,
- Kuba azi gukoresha neza mudasobwa,
- Kuba nta mwenda utishyurwa neza afite mu bigo by’imari n’amabanki,
- Kuba atarakatiwe n’inkiko igihano kirenze amezi atandatu,
- Kuba afite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga; Abaye afite
Category A byaba ari akarusho,
- Kuba atarengeje imyaka 35 y’amavuko,
- Kuba yiteguye gutangirana akazi n’ukwezi kwa Mutarama 2023,
- Kuba yarakoze mu kigo cy’Imari byaba ari akarusho.
Abagomba gupiganirwa uwo mwanya bagomba kuba bagejeje ibyangombwa byabo kuri SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO 26/12/2022 mu masaha y’akazi. Ibyo byangombwa ni ibaruwa isaba ako kazi yandikiwe Perezida w’Inama y’ubuyobozi ya SACCO, Kopi y’impamyabumenye n’iy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Curriculum Vitae (cv), Kopi y’indangamuntu n’icyangombwa kigaragaza ko wakoze mu kigo cy’imari niba hari aho wakoze.
Liste y’abemerewe gukora ikizamini izaba imanitse kuri SACCO kuwa 27/12/2022 saa kumi (4pm). Ikizamini cyanditse, icyo kuvuga no gukoresha mudasobwa bizakorwa kuwa 29/12/2022.
NB: Iri tangazo risimbuye iryari ryatanzwe mbere.
CLICK HERE TO READ MORE AND APPLY
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.