Umunyamakuru ukiri muto yishwe na Covid 19, icyemezo cy’uko n’urubyiruko iyi yarwica

Umunyamakuru ukiri muto yishwe na Covid 19, icyemezo cy’uko n’urubyiruko iyi yarwica

Umunyamakuru ukiri muto yishwe na Covid 19, icyemezo cy’uko n’urubyiruko iyi yarwica

Zororo Makamba ni umunyamakuru warufite imyaka 30 , aho mu gihugu cya Zimbabwe uyu yishwe n’indwara ya covid 19 iterwa n’ubwoko bushya bwa coronavirus bwadutse, ibi byatumye n’urubyiruko rukanguka rwemera ko narwo iyi ndwara yaruhitana.

Uyu munyamakuru uvuka mu muryango ukizi muri Zimbabwe, bamusanzemo iyi coronavirus kuwa gatandatu, gusa yahise aremba nyuma y’uko ashyizwe mu kato mu bitaro bya Wilkins i Harare.

Abantu batatu nibo bamaze gusangamo iyi virus, aho umwe, wayigaragaje mbere y’abandi arimo koroherwa.

Nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ibivuga, hari impungenge z’ubushobozi bw’iki gihugu mu guhangana n’iki cyorezo, kuko hari ubuke bw’ibikoresho bw’ibanze mu buvuzi, imiti igabanya ububabare, uturindantoki, udupfukamunwa,…

Myasthenia gravis niyo ndwara uyu Makamba yari asanganwe mbere yo gufatwa n’iyi coronavirus ikaba ariyo ikekwa ko yatije umurindi iyi coronavirus ndetse n’uko umwaka ushize yari yabazwe mu gituza kugira bamukuremo ikibyimba (tumor)

I New York, niho bikekwa ko Makamba yanduriye iyi coronavirus dore ko yagiyeyo 29 ukwezi kwa kabiri , akagaruka iwabo tariki ya 09 z’ukwezi kwa gatatu

Ibimenyetso bya mbere Makamba yabigaragaje tariki ya 12  nibwo yishyiraga mu kato  nk’uko itangazo rya minisitiri w’ubuzima ribivuga.

Agejejwe kwa muganga kuwa kane nibwo yagaragaje ibibazo bikomeye byo guhumeka, kugeza ubwo yarembye ashiramo umwuka kuri uyu mwa mbere.

Tariki 12 yatangiye kugira ibimenyetso maze asabwa kwishyira mu kato nk’uko itangazo rya minisitiri w’ubuzima ribivuga.

Agejejwe kwa muganga kuwa kane yagaragaje ibibazo bikomeye byo guhumeka akomeza kuremba cyane kugeza ashizemo umwuka ejo kuwa mbere.

Urupfu rwa Makamba zororo rwabaye ikimenyetso kuri benshi mu rubyiruko rwo muri zimbabwe ko iyi ndwara narwo irwugarije, aho kwishyiramo ko ari indwara izahaza gusa abageze mu za bukuru.

Iki cyorezo cyageze no mu Rwanda, kukirinda ni ugukaraba intoki kenshi gashoboka n’amazi meza n’isabune, kwirinda kwegerana n’undi muntu uwariwe wese munsi ya metero 1 hagati yawe nawe, kwirinda ingendo zitari ngombwa aho ushishikarizwa kuguma iwawe , kutaramukanya uhana ikiganza, kudakororera cyangwa kwitsamurira ku muntu ahubwo ukikinga agatambaro uhita ujugunya ahabigenewe igihe umaze kwitsamura cyangwa gukorera.

Igihe ufite ibimenyetso byayo harimo nko kugira umuriro, inkorora y’akayi, gucika intege no kunanirwa guhumeka neza, uhita wiyambaza numero 114 ugahabwa ubufasha n’ababishinzwe





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts