Amakuru Mashya kuri Koronavirus mu Rwanda , aho abarwayi ababaye 70

Amakuru Mashya kuri Koronavirus mu Rwanda , aho abarwayi ababaye 70

Amakuru Mashya kuri Koronavirus mu Rwanda , aho abarwayi ababaye 70

Nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabitangaje kuri uyu munsi tariki ya 29 werurwe 2020, abandi barwayi bagera ku 10 biyongereye kuri 60 bari basanzwe barwaye mu Rwanda nk’uko itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ribivuga

Muri aba barwayi bashya harimo  :

  • Abantu batanu  (6) baje baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu Kato
  • Abantu  (2) baje baturutse muri Africa y’epfo bahita bashyirwa mu Kato
  • Umuntu 1 waje aturutse muri Nigeria ahita ashyirwa mu Kato
  • Umuntu umwe(1) waje aturutse mu Buholandi watahuwe ko yahuye n’undi urwaye koronavirusi mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato
  • Umuntu 1 wagize ingendo zitandukanye mu bihugu bya Africa y’iburasirazuba, ahita ashyirwa mu Kato

Ubuyobozi kandi bwatangaje ko aba barwayi bose bari kwitabwaho kandi ntanumwe urimo urembye, hanashakishwa buri muntu wese waba yarahuye nabo kugirango nawe asuzumwe.

Abaturarwanda bose barakomeza gusabwa kwitwararika, no gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo guhashya iki cyorezo.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirus ni Inkorora, Guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114, cyangwa akipimisha akoresheje telefone akanda *114# maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akohereza email kuri [email protected] cyangwa akohereza ubutumwa bwa whatsapp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts