
Itangazo ry’akazi kumwanya w’umugenzuzi w’igenga muri FUCORIRWA: (Deadline 17 February 2026)
FUCORIRWA
FEDERATION DES UNIONS DES COOPERATIVES RIZICOLES AU RWANDA
FEDERATION OF RICE GROWERS COOPERATIVES IN RWANDA
IMPUZAMAHURIZO Y’AMAKOPERATIVE Y’ABAHINZI B’UMUCERI MU RWANDA
B.P: 4500 Kigali – Rwanda
Email: fucorirwa@gmail.com
Tél: 0788829641 / 0789262062
ITANGAZO RY’AKAZI K’UMWANYA W’UMUGENZUZI W’IGENGA
FUCORIRWA ni Impuzamahuriro y’Amakoperative y’Abahinzi b’Umuceri mu Rwanda ikorera mu mujyi wa KIGALI, mu karere ka KICUKIRO, Umurenge wa KICUKIRO, Akagali ka KAGINA, Umudugudu wa Multimedia. Ifite inshingano zo guteza imbere ihingwa ry’umuceri mu gihugu hose mu bwiza no mu bwinshi, kongerera ubushobozi abahinzi b’umuceri no kubakorera ubuvugizi.
FUCORIRWA irifuza gutanga akazi ku mwanya w’Umugenzuzi w’Igenzura (External Auditor) uzayikorera ubugenzuzi umwaka umwe wa 2025 ni ukuvuga guhera muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2025.
Upiganira uyu mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
Kuba ari Umunyarwanda.
Kuba ari indacyemwa mu mico no mu myifatire.
Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kigeze cyangwa kirenze amezi atandatu (6).
Kuba ari Umugenzuzi w’abigize umwuga kandi ukorera muri kampani z’ubugenzuzi zemewe mu Rwanda.
Kuba asanzwe akorera ubugenzuzi amakoperative.
Kuba afite uburambe byibuze bw’imyaka 3 akora ubugenzuzi, abaye yarabukoze muri koperative byaba ari akarusho.
Kuba ari umugenzuzi wemewe na BNR (Banki Nkuru y’u Rwanda) niba ari umugenzuzi ukorera ku giti cye.
Kuba yiteguye guhita atangira guha FUCORIRWA iyi service igihe yaba atoranijwe.
INSHINGANO Z’UMUGENZUZI
Gukorera FUCORIRWA ubugenzuzi ku bikorwa byakoze guhera muri Mutarama 2025 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2025.
Gutanga inama zigamije kunoza imicungire n’imibereho ya FUCORIRWA.
Gutegura no gushyikiriza FUCORIRWA raporo y’ubugenzuzi y’ateganyo kugira ngo itangweho ubusobanuro bwisumbuyeho.
Kugenza ku nteko rusange isanzwe yo muri Werurwe 2026 raporo yanyuma y’ubugenzuzi.
ICYITONDERWA
Abujuje ibisabwa barasabwa kuba bamaze kugeza dosiye zabo kuri FUCORIRWA ku itariki 17/02/2026 isaa yine za mu gitondo. Ibi bizakorerwa mu cyumba cy’inama cya SOLACE Guest House iherereye KACYIRU.
Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya FUCORIRWA, fotokopi ya Diplome, umwirondoro (CV), ibyemezo byerekana ibigo by’ubugenzuzi yabaye ari iby’amakoperative byaba ari akarusho, indangamuntu (ID), icyemezo cy’uko atafunzwe, icyemezo cy’uko ari umugenzuzi ukorera muri kampani.
y’ubugenzuzi yemwe mu Rwanda. Cyangwa icyemezo cy’uko yemwe na BNR niba ari umugenzi ku giti cye.
2. Upiganira uyu mwanya arasabwa kugaragaza mu ibaruwa isaba akazi ikiguzi azahabwa na FUCORIRWA igihe yayikoreye ubwo bugenzuzi.
Uzatsindira uyu mwanya azabimenyeshwa kuri email ye na Telephone ye nyuma yo gusuzengura inyandiko zisaba aka kazi.
Bikorewe i Kigali ku tariki 03/02/2026
RWAMWAGA Jean Damascene
Perezida w’inama y’ubuyobozi ya FUCORIRWA
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.