
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Ubuyobozi bw’itorero UEBR ZIRAMBI rifite umushinga RW0445 UEBR ZIRAMBI uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, ubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ruheru, Akagari ka Uwumusebeya, Umudugudu wa Gakaranka buramenyesha ba rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira isoko ryo kugura no kugemura inkweto z’uruzinduko.
Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
-
Ibaruwa yandikiwe umushumba w’itorero rya UEBR ZIRAMBI isaba gupiganira isoko.
-
Kugaragaza ibyemezo nibura by’ahantu 3 yagemuye ibyo apiganira.
-
Icyemezo cyo kutabamo imisoro cya RRA na RSSB kiriho umukono wa notaire, bitarengeje amezi 3.
-
Kugira numero y’ubucuruzi (TIN NUMBER).
-
Kuba yariyandikishije ku musoro nyongeragaciro (TVA) kiriho umukono wa notaire wa leta.
-
Kuba atanga facture y’imashini (EBM).
-
Kuzana proforma igaragaza ibiciro.
-
Photocopy y’indangamuntu y’umucuruzi cyangwa uhagarariye company.
-
Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (registre de commerce) kiriho umukono wa notaire wa leta.
-
Kugaragaza inyemezabwishyu (bordereau) yishyuriweho 10,000 RWF adasubizwa yo kugura igitabo gikubiyemo amabwiriza (DAO) kuri konti no 4412169758 (BPR) ya RW0445 ZIRAMBI UEBR.
-
Kuza yitwaje kashe ya company.
-
Dossier z’abapiganwa zifungishijwe ijambo banga zigomba kunyuzwa kuri email ariyo:
zirambirw0445@gmail.com bagashyira copy kuri email enzaramyimana@rw.ci.org
Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa 19/03/2026 saa yine n’igice (10h30) za mu gitondo bibere ku biro by’umushinga RW0445 UEBR ZIRAMBI mu ruhame.
Buri wese yitwaje ijambo banga yakoresheje. Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka ku mushinga RW0445 UEBR ZIRAMBI mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo.
Uzajya arangiza kwishyura DAO azajya yohereza ubusabe bwe kuri email zirambirw0445@gmail.com yoherezeho n’inyemezabwishyu yishyuriyeho. DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata ku biro by’umushinga.
0788862996 / 0736559658
Umushumba w’itorero rya UEBR ZIRAMBI
Bikorewe i Zirambi kuwa 04/03/2026
Umushumba w’itorero rya UEBR ZIRAMBI
Pastor UWIRAGIYE Marc
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.



