
Itangazo ryo Kugurishiriza FUCORIRWA ubutaka: (Deadline 13/02/2026)
FUCORIRWA
FEDERATION DES UNIONS DES COOPERATIVES RIZICOLES AU RWANDA
FEDERATION OF RICE GROWERS COOPERATIVES IN RWANDA
IMPUZAMAHURIZO Y’AMAKOPERATIVE Y’ABAHINZI B’UMUCERI MU RWANDA
B.P : 4590 Kigali – Rwanda
Email : fucorirwa@gmail.com
Tél : 0788829641 / 0789262062
ITANGAZO RYO KUGURISHIRIZA FUCORIRWA UBUTAKA
FUCORIRWA ni impuzamahuriro y’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Rwanda ikorera mu karere ka KICUKIRO, mu murenge wa KICUKIRO, mu kagali ka KAGINA.
FUCORIRWA irifuza kugurisha ubutaka bwayo buherereye mu karere ka GASABO, mu murenge wa RUSORORO, mu kagali ka NYAGAHINGA, mu mudugudu wa NYARUCUNDURA bufite UPI 1/02/14/07/9834.
FUCORIRWA rero ikaba ihamagarira abantu ku giti cyabo cyangwa Company zitanga service zo kugurishiriza abantu imitungo kandi biteguye guha FUCORIRWA iyo service ko bakwandika ibaruwa ibisaba bikayibemo ibi bikurikira :
Ibaruwa isaba iri soko (akazi) yandikiwe Perezida w’inama y’ubuyobozi ya FUCORIRWA ikubiyemo ikiguzi kuri service azaha FUCORIRWA kibazwe mu mafaranga y’u Rwanda.
Kuba ari inyangamugayo kandi asanzwe atanga iyi service.
Icyangombwa cya RDB kigaragaza ko sosiyete y’ubucuruzi yanditse mu buryo bwemewe n’amategeko cyangw’a business ikora yanditse mu buryo bwemewe n’amategeko.
Icyemezo kigaragaza ko nta mwenda w’umusoro abereye leta (RRA Tax Clearance).
Kugaragaza ibyubuze abantu batatu yaba yarahaye service yo kugurishiriza umutungo bibaye ari ibigo byaba ari akarusho.
Upiganwa aka kazi agomba kuba yishyuye amafaranga y’ipiganwa adasubizwa ibihumbi bitanu 5,000 Rwf y’u Rwanda kuri konti nimeri 4410140353 ya FUCORIRWA ifungiye muri BPR Bank, umunsi wo gusozwa kugura itagabo igukibyemo amabwiriza y’ipiganwa ni ku itariki 13/02/2026 isaa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).
Itariki yo gutanga amadosiye ari nayo yo gufungura kumugaragaro ayo mabaruwa ni ku itariki 17/02/2026 bikazakorerwa mu buryo bukurikira :
9h00 kugeza 10h00 : Kwakira dosiye
10h30 : Gufungura amabaruwa mu ruhame.
Ibi bikazakorerwa mu cyumba cy’inama cya SOLACE Guest House iherereye Kacyiru.
Ukeneye ubundi busobanuro yahamagara kuri nimero ziri haruguru.
Bikorewe i Kigali :
Kuwa 03/02/2026
RWAMWAGA Jean Damascene
Perezida w’inama y’ubuyobozi ya FUCORIRWA
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.