Mu Rwego rwo Gukumira Koronavirusi, dore amabwiriza mashya areba utubari ashyizwe hanze mu Rwanda
Koronavirus (covid 19) ni icyorezo cyugarije isi kurubu, aho abagera 265,867 aribo bamaze kuyandura muri rusange aho muri abo 90,603 bayikize naho 11,180 ikabahitana nk’uko imibare y’urubuga https://www.worldometers.info/ yabigaragazaga ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mu Rwego rwo kuyirinda, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yashize hanze itangazo aho imenyesha abaturarwanda ko utubari twose tuzajya dufunga bitarenze saa tatu z’ijoro (21h00) mu mijyi, haba umujyi wa kigali ndetse n’indi mijyi yo mu Turere, naho mu byaro tugafunga bitarenze saa Moya z’ijoro (19h00)
Muri iri tangazo kandi, iyi Minisiteri yabujije kubyimurira ahatarabugenewe hose, inasaba kugira isuku cyane cyane ku mubiri, mu ngo , mu masoko,…
Kwirinda kwegerana nabyo biri mu byagarutsweho muri iri tangazo, dore ko intera ya metero 1 ariyo byibuze uwegera undi atagakwiye kujya munsi
Twibukiranya nanone ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari :
- Gukaraba intoki neza kandi kenshi n’amazi meza n’isabune
- kwirinda kwikora mu maso, mu mazuru, no mu kanwa
- Kutegerana byibuze gusiga byibuze metero 1 hagati yawe n’ukwegereye
- kugabanya ingendo, ukagenda aho biri ngombwa gusa
Igihe ugaragaje ibimenyetso cyangwa ufite ikindi wifuza kubaza urwego rubishinzwe uhamagara kuri numero itishyuzwa 114 ababishinzwe bakagufasha
Isomere itangazo uko ryasohowe
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.