Byinshi bitangaje ku murwayi wa mbere wa Coronavirus mu Rwanda

Byinshi bitangaje ku murwayi wa mbere wa Coronavirus mu Rwanda

Byinshi bitangaje ku murwayi wa mbere wa Coronavirus mu Rwanda

Coronavirus Indwara imaze igihe yibasiye isi muri Rusange, kuri uyu munsi nibwo itangazo rya Ministeri y’ubuzima mu Rwanda ryavuze ko umugabo w’umuhinde wahageze avuye mu mujyi wa Mumbai, yasuzumwe agasangwamo coronavirus

Uyu mugabo wijyanye ku kigo nderabuzima tariki ya 13, uku kwezi kwa gatatu, nibwo yasuzumwe bakamusangamo indwara ya covid-19 yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubwoko bushya bwa coronavirus

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, yavuze ko ubu hari gushakishwa abo yaba yarahuye nabo ngo niba hari uhari avurwe birinde indwara gukwirakwizwa

Gukurikiza amabwiriza y’isuku atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima, gukaraba intoki, kwirinda gukoranaho, kudahana ibiganza baramukanya iyi minisiteri irakomeza kubishishikariza abanyarwanda

Kwirinda ahantu hari abantu benshi nabyo ni ingenzi igihe hari icyorezo nk’iki mu gihe igihe hari ugaragaje ibimenyetso hahamagarwaa kuri telefone itishyurwa ya 114

Guhera kuri uyu wa gatandatu, Ministeri w’ubuzima wu Rwanda, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere guhera kuri uyu wa gatandatu, guterana bitari ngombwa bigomba guhagarara, cyangwa guhura kw’abantu benshi mu buryo bw’ubucucike

 








CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP










Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *