Itangazo ryo kugurisha ibyumba by’ubucuruzi n’imigabane muri Koperative Icyerekezo Gatsata

Itangazo ryo kugurisha ibyumba by’ubucuruzi n’imigabane muri Koperative Icyerekezo Gatsata

Itangazo ryo kugurisha ibyumba by’ubucuruzi n’imigabane muri Koperative Icyerekezo Gatsata

 

Gatsata SACCO Amizero ni Koperaitive yo kubitsa no kuguriza ifite icyemezo cy’ubuzimagatozi yahawe na RCA muri 2010 n’uburenganzira yahawe na Banki nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2011. Uretse akazi ko kubitsa no kuguriza, ishora imari no mu bigo binyuranye. Ni muri urwo rwego yifuza kugurisha ibyumba by’ubucuruzi ndetse n’imigabane yayo ifite muri koperative icyerekezo hashingiwe ku cyemezo cy’inteko rusange cyo kubahiriza ihame ry’uko nta koperative yo kugira imigabane mu yindi koperative bidahuje intego.

Ibyumba bigurishwa bigizwe n’icyumba kimwe cy’ubucuruzi kinini kandi cyiza giherereye ahajyanye n’ubucuruzi ubwo ari bwo bwose n’ikindi cyumba kiza cy’ububiko, byombi biherereye mu nyubako ya koperative icyerekezo hazwi kuba hari amagaraje akomeye

Abifuza kugura ibyo byumba by’ubucuruzi ndetse n’imigabane bageza ku cyicaro gikuru cya GATSATA SACCO AMIZERO ibiciro byabo; biri mu ibahasha ifunze neza inyuma yanditseho “KUGURA  IBYUMBA BY’UBUCURUZI N’IMIGABANE BYA GATSATA SACCO AMIZERO” bitarenze ku wa gatanu tariki ya 28/02/2023 I saa yine mu gitondo (10h00 am)

Abifuza gusura ibyo byumba cyangwa abashaka ibindi bisobanuro bagana ku cyizaro cya GATSATA SACCO AMIZERO kiri ku magaraje mu Gatsata I ruhande rw’inyubako yak operative icyrekezo cyangwa bagahamagara kuri izi nomero za telephone zikurikira : 0788456392

 

Bikorewe mu Gatsata ku itariki ya 06 Gashyantare 2023

 

Ngendo Alphonse

Perezida w’inama y’ubuyobozi

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts